INTAMBARA Y’UMUZIKI WA BRUCE MELODIE NUWA THE BEN IKOMEJE GUSHYUSHYA UMUZIKI NYARWANDA.

author
1 minute, 15 seconds Read

INTAMBARA Y’UMUZIKI WA BRUCE MELODIE NUWA THE BEN IKOMEJE GUSHYUSHYA UMUZIKI NYARWANDA.

Nyuma yahoo hadutse impaka zikomeye kumbuga nkoranyamba hibazwa ngo ninde urenze undi hagati Bruce Melodie na The BEN ,benshi mubyamamare bagiye batangaza uruhande bahagazeho ubu noneho uwari utahihwe ni KNC we ahamyako ari inyuma ya Melodie.

KNC ahamya ko ari inyuma ya Bruce Melodie.

Rwiyemezamirimo, umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Radio&Tv1, ndetse akaba n’umuyobozi wa Gasogi United ikina icyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yatangaje ko kuri ubu ari umufana ukomeye w’umuhanzi Bruce Melodie.

KNC uzwiho kutajya aripfana ndetse no kuvugisha ukuri kwinshi, ubwo yari mu kiganiro ‘Rirarashe’ gitambuka kuri kuri Radio na Tv1, yagaragaje uruhande aherereyeho mu gihe haba habaye ihangana ku rubyiniro hagati ya Bruce Melodie na The Ben.

Ibi byose byaturutse ku butumwa buherutse gutangwa na Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah, ubwo yakeburaga abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo X na Youtube, akabasaba kurekera guhanganisha aba bahanzi uko ari babiri, akavuga ko ikintu cyaba cyiza kurushaho, ari uko bategura urubyiniro bakaruhuriraho, buri umwe akigaragariza abakunzi be.

KNC we avuga ko icyo kintu cyo kubahuriza ku rubyiniro kiramutse kibaye, nta kabuza yahita yirukira ku ruhande rw’umuhanzi Bruce Melodie kuko ari Impirimbanyi. Ati: “Njyewe reka mbabwire, mu bantu bemera Melodie, naba mpaparitse (mpahagaze), uriya ni umuhungu wanjye rwose”.

Yakomeje avuga ko nubwo atajya akoresha imbuga nkoranyambaga, ariko haramutse hateguwe iki gitaramo, yakwigaragariza Bruce Melodie mu buryo bukomeye.

Ati: “Sinjya nkoresha imbuga nkoranyambaga, ariko haramutse hateguwe iki gitaramo, naba ndi ku ruhande rw’imbere rwa Team Bruce Melodie”.

Ikipe ya Melodie yayise “Team No Sleep”, bishatse kuvuga ko rwose ari ikipe ikora cyane nta kuryama no gusinzira. Yashakaga kugaragaza ko Melodie ari umukozi cyane.

Bruce Melodie ukunzwe kwitazira akazina ka ‘Munyakazi’ kubera ko akora cyane, muri iyi minsi ari mu nkundura imuhanganisha na The Ben. Abafana bamwe bagaragaza ko bari ku ruhande rwa The Ben, abandi bakagaragaza ko bari ku ruhande rwa Bruce Melodie.

Bamwe bati “Bruce Melodie ni umukozi, akora cyane ntabwo yicisha irungu abakunzi be ndetse akomeje no kwegukana ibihembo byinshi”, abandi nabo bati: “The Ben ntabwo akwiriye kugereranywa na The Ben kubera ko ni Umunyabigwi ndetse nta nubwo batangiriye umuziki igihe kimwe”.

Nubwo abantu bakomeje kugaragaza amarangamutima yabo, aba bahanzi bo bavuga ko nta kibazo bafitanye ndetse na Bruce Melodie ubwe ahamya ko yubaha cyane The Ben, ahubwo ko ibindi byose bikorwa ari’abafana kandi akaba nta kintu yabihinduraho cyangwa se yabikoraho.

Mu bihembo bya Trace Awards biheruka kubera mu Rwanda byatanzwe na Televiziyo mpuzamahanga ‘Trace Africa’, Bruce Melodie yasusurukije abitabiriye anatwara n’igihembo cy’umuhanzi mwiza wo mu Rwanda, naho The Ben yaririmbanye na Diamond Platnumz indirimbo bakoranye bise ‘Why’.

Benshi bakomeje gusaba ko aba bombi bahurira ku rubyiniriro rumwe mu ihangana rinyuze mu gitaramo ‘Battle’ hanyuma umuriro, buri umwe akagaragariza abakunzi be ubudasa n’ubuhanga bwe mu kuririmba.

KNC avuga ko ari umufana ukomeye wa Bruce Melodie

Bruce Melodie aherutse gutwara igihembo cy’umuhanzi mwiza wo mu Rwanda mu bihembo bya Trace Awards

The Ben nawe aherutse kuririmba mu bihembo bya Trace Awards, aririmbana na Diamond indirimbo bakoranye yitwa ‘Why’.

Similar Posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *