U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 08 mu banywa ibinyobwa birimo Alchol.

author
0 minutes, 43 seconds Read

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 08 mu banywa ibinyobwa birimo Alchol.

Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanywa ibinyobwa birimo Alcool mu Rwanda  kunywa gakeya nyuma y’uko bigaragajwe ko muri iki gihugu banywa ibinyobwa birimo alcool ku buryo buri hejuru ndetse bakaza ku mwanya wa  munani mu bindi bihugu.

Mu gihe hari raporo yakozwe n’urubuga rwa Business Insider Africa, igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 8 mu bihugu binywa ibisindisha ku gipimo cyo hejuru hagendewe ku musaruro mbumbe w’igihugu, Madamu Jeannette Kagame yatanze ubutumwa ku bantu banywa alukolo abasaba gushishoza no guhitamo igikwiye.

Madame Jeannette Kagame yasabye abantu kudatwarwa n’ibyo bamamaza mu nzoga haba mu matangazo, amafilime no mu ndirimbo:

“Amatangazo yamamaza afite amashusho meza yerekana abantu beza, bafite ubuzima bwiza bagaragara neza cyane bari mu bihe byabo bihebuje buri wese yakwifuza bitewe n’uko bafite ikirahure cy’ibisembuye mu ntoki zabo.”

Ku rundi ruhande, agaragaza ko guhitamo igikwiye bishoboka, yagize ati”Yego, kunywa birenze urugero bishobora kuba byeze hose ku isi, ni ikibazo kirimo kugenda gikura, ari ko se kuki tutahitamo ibinyuranye n’ibyo? Wikora ikosa: kubatwa ni icyorezo, kandi abarwayi bakwiriye kurwazwa bagakira. Ariko na none ntibikuraho kubazwa uruhare rwabo, kumenya ikibazo cyabo no gukurikiza ibyo umuti ukenewe ubasaba.”

Yasabye abakeneye ubufasha no kugirwa inama kwegera ababyize, naho abakeneye uwabatega amatwi bafite umutima ,yagize ati “nyamuneka nimudusange.”

Ku bahakana ko ubusinzi atari ikibazo yabasabye kwibaza iki kibazo: “Ese hano ni iki kirimo kunyobwa mu by’ukuri-muri byo hari ikinyobwa, hari wowe ubwawe, ubuzima bwawe, ndetse n’ishema ryawe?

Inzoga uyikura mu kibindi ikagukura mu bagabo.”

Avuga ku ngaruka za alukolo Madame Jeannette Kagame yagaragaje ko igabanya ubushobozi bw’ubwonko bwa muntu, ikagabanya imisemburo imutera ingufu n’umunezero, hanagabanuka ubushobozi butuma umuntu  atuza kandi akabona ibintu neza.

Similar Posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *