Perezida Putin yiteguye kwakira Kim Jong Un ngo banoze imikoranire mu bya Gisirikare

author
0 minutes, 27 seconds Read

Perezida Putin yiteguye kwakira Kim Jong Un ngo banoze imikoranire mu bya Gisirikare.

Perezida wa Koreya ya Ruguru biteganijwe ko ari bugirire uruzinduko mu gihugu cy’Uburusiya , bakagirana ibiganiro bizibanda  ku kunoza umugambi u bya Gisirikare.

Amakuru dukesha BBC avuga  ko urwo ruzinduko ruteganyijwe muri uku kwezi n’ubwo hataramenyekana amatariki nyayo.

Ibiganiro bizibanda k’uburyo Koreya ya Ruguru yaha intwaro u Burusiya bumaze umwaka n’igice burwana intambara muri Ukraine.

Amakuru y’ibanze avuga ko Kim ashobora kuzajya mu Burusiya muri gari ya moshi idatoborwa n’amasasu.

Uru ruzinduko Amerika ivuga ko rukurikiye urwa Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya muri Koreya ya Ruguru, aho yari agiye kumvisha icyo gihugu ko gikwiriye kugurisha intwaro u Burusiya.

Mu ntwaro u Burusiya bushaka harimo, izirasa kure zizwi nka Hwasong, zimaze igihe zimuritswe na Koreya ya Ruguru.

Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika zaburiye Koreya ya Ruguru ko niramuka igurishije intwaro u Burusiya izafatirwa ibihano, nubwo isanganywe n’ubundi ibihano yafatiwe n’Amerika.

Kim Jong Un na Putin baherukaga guhura muri Mata 2019, aho bahuriye mu Mujyi wa Vladivostok ari nawo bashobora kongera guhuriramo.

MUBICUNEWS.COM

 

Similar Posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *