Perezida Kagame yakomoje ku buryarya bwa Amerika mu bibazo bya RDC

author
1 minute, 1 second Read

Perezida Kagame yakomoje ku buryarya bwa Amerika mu bibazo bya RDC.

Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n’itsinda ry’abanyamakuru b’Abanyamerika bari kugenderera u Rwanda barimo Steve Clemons, Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Semafor cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba banyamakuru bo muri Amerika bamaze iminsi mu Rwanda, aho bari kureba ishusho yarwo nyuma y’imyaka 29 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Perezida Kagame yagaragaje ko imyitwarire ya Amerika mu bibazo bya Congo itagamije kubikemura, ahubwo ko igana ku nyungu zayo bwite.

Yavuze ko Amerika ibizi neza ko iramutse ibwije ukuri abayobozi ba Congo, bishobora kubatera uburakari, bityo bikaba byatuma berekeza amaso ku gukorana n’u Bushinwa mu gucukura amabuye y’agaciro ari muri kiriya gihugu.

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko ari ho benshi bibeshya ku myitwarire y’ibihugu nka Amerika, bigenda byigisha abandi uburenganzira bwa muntu ndetse na demokarasi, nyamara byo bigakora ibitandukanye.

Yatanze urugero rw’uburyo Amerika ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu, nyamara igashyigikira Leta ya Congo byagaragaye ko ikorana na FDLR, umutwe washinzwe n’abakoze ibyaha ndengakamere nka Jenoside, ukaba unakomeje guhonyora uburenganzira bwa muntu mu Burasirazuba bwa RDC.

Amerika imaze igihe isohora amatangazo ashinja u Rwanda gufasha Umutwe wa M23 uhanganye n’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) mu Burasirazuba bw’icyo gihugu guhera mu 2021, ibintu u Rwanda rwamaganiye kure.

Nko mu kwezi gushize, icyo gihugu cyafatiye ibihano bamwe mu bo cyita ko bagira uruhare mu bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC, hagaragaramo umusirikare w’u Rwanda Brig Gen Andrew Nyamvumba uyobora Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama.

Mu bafatiwe ibihano kandi harimo Col. Salomon Tokolonga wo mu Ngabo za Congo, bamwe mu basirikare ba M23 ndetse n’ab’Umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Perezida Kagame yabwiye Clemons ko ibirego bya Amerika ku Rwanda n’ibihano byafashwe, ari ukwiyererutsa kugira ngo itarakaza abayobozi ba Congo.

Ati “Mu rwego rwo gushaka uburyo ibi bibazo bidasiga Congo mu maboko y’u Bushinwa, bagerageza kuvuga ibintu byiza (kuri Congo). Si ngombwa ko ibyo bababwira biba ari ukuri.”

Perezida Kagame yabajijwe no ku ihirikwa ry’ubutegetsi rikomeje kwigaragaza mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, aho ahaheruka ari muri Niger ndetse na Gabon.

Yavuze ko kimwe mu bihangayikishije Abanyamerika n’Abanyaburayi, by’umwiharikoAbafaransa, atari inyungu z’ibyo bihugu biba byahiritswemo ubutegetsi, ahubwo ko baba bahangayikishijwe no kumenya niba bazakomeza gucukura umutungo kamere w’ibyo bihugu, aho kwita no ku buzima bw’abenegihugu babyo.

IVOMO:IGIHE

Similar Posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *