Hakome gushakishwa Umwarimu wakubise umwana agahita apfa.

author
0 minutes, 22 seconds Read

shutterstock_1253939635

Umwarimu wakubise umwana kugeza ashizemo umwuka arahigishwa uruhindu nyuma yo guhunga amarorerwa yakoze.

Umunyeshuri wigaga mu mwaka wambere w’amashuri abanza mu karere ka Rombo,Intara ya Kilimanjaro,witwa Sistus Aristid Kimario w’imyaka 7,yapfuye nyuma yo gukubitwa n’umwarimu agahita ahunga,kugeza ubu arahigwa.

Umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Kilimanjaro Simon Maigwa,yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu mwana w’umunyeshuri,aho yavuze ko uyu mwana yakubiswe na mwarimu we abonye yikubise hasi agahita ahunga.

Uyu mwana ba mutwaye kwa muganga ahita ashiramo umwuka aba arapfuye bagitangira kumuha  ubuvuzi.

Uyu muyobozi yavuze ko Polisi irimo ihigisha uruhindu uyu mwarimu kugeza atabwe muri yombi.Uyu nyakwigendera yigaga ku kigo cy’amashuri cya Samanga,akaba yarapfuye kuri uyu wambere tariki 17 Nyakanga 2023. ntabwo higeze havugwa ikosa  uyu mwana yakubitiwe na mwarimu we kugeza ashizemo umwuka,kugeza ubu Polisi ikomeje guhiga uyu mwarimu kugirango aryozwe icyaha yakoze.
Ivomo:Ingenzi

Similar Posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *