“Muri iyi si ya none, twe abarimu ntitwemerewe kugenda buhoro buhoro mu bijyanye n’ikoranabuhanga, dukwiye kugenda byihuse”. Hon. Minisitiri Irere Claudette mu munsi mukuru wa mwarimu wo guhanga udushya

author
0 minutes, 39 seconds Read

 

“Muri iyi si ya none, twe abarimu ntitwemerewe kugenda buhoro buhoro mu bijyanye n’ikoranabuhanga, dukwiye kugenda byihuse”. Hon. Minisitiri Irere Claudette mu munsi mukuru wa mwarimu wo guhanga udushya.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Gicurasi 2023 muri Kigali Convention Center habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi mukuru wa mwarimu wo guhanga udushya. Intego nyamukuru y’umunsi wo guhanga udushya kw’abarimu ni ugushishikariza abarimu bari mu kazi gukoresha ikoranabuhanga (ICT) mu kwigisha no kwiga neza.

Mu ijambo rye ritangiza ibi birori, DG wa REB, Nelson MBARUSHIMANA agira ati: Ni ngombwa kumenya ko gahunda y’inzego z’uburezi ishimangira ikoreshwa rya ICT mu burezi bw’ibanze kugira ngo tugere ku bumenyi bushingiye ku iterambere ndetse n’ubukungu bw’imibereho biganisha ku cyerekezo 2050.

DG REB, Nelson MBARUSHIMANA agira ati: Kugeza ubu, ku nkunga ya Guverinoma ya Koreya ibinyujije muri KOICA- Rwanda, hashyizweho Ibigo 61 by’indashyikirwa mu ikoranabuhanga kandi bivugururwa kugira ngo bihe ubushobozi abarimu bari mu kazi. Abarimu 24,000 muri bahuguwe mu gukoresha ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize.

Hon. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga n’amashuri y’ubumenyingiro, Claudette Irere agira ati: Ndashaka kubamenyesha ko gukoresha ikoranabuhanga mu burezi ari kimwe mu byo dushyira imbere, cyane cyane umurongo wa interineti mu mashuri yacu. Tuzakomeza korohereza abarimu bacu ariko kandi dukeneye gukoresha byimazeyo ibikoresho bihari.

Mu ijambo rye risoza, Hon. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga n’amashuri y’ubumenyingiro, Claudette Irere agira ati: Muri iyi si ya none, twe … (abarimu) ntitwemerewe kugenda buhoro buhoro mu bijyanye n’ikoranabuhanga, dukwiye kugenda byihuse.Wibuke, abanyeshuri ko bacu nabo bateye imbere, ibitekerezo byabo byarahindutse.

 

 

Similar Posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *