Rubavu: Birababaje Visi-Meya yaba yise abakuwe mu byabo n’ibiza ’imyanda’

author
0 minutes, 43 seconds Read

Rubavu: Birababaje Visi-Meya yaba yise abakuwe mu byabo n’ibiza ’imyanda’

Abaturage bakuwe mu byabo n’ibiza bacumbikiwe kuri site ya Inyemeramihigo iherereye mu murenge wa Rugerero w’akarere ka Rubavu, barashinja Visi-Meya wako ushinzwe imibereho myiza y’abaturage kubita ’imyanda’

Ku Nyemeramihigo hacumbikiwe abaturage basenyewe n’ibiza byibasiye ibice bitandukanye mu ntangiriro          z’uku kwezi kwa Gicurasi. Ni ibiza byahitanye ubuzima bw’abarenga 130 biganjemo abo mu ntara y’Iburengerazuba.

Amakuru Mubicunews.com dukesha ikinyamakuru Bwiza.com ni uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu hari ubufasha bwahaye abacumbikiwe muri iriya nkambi; burimo                           Frw 105,000 yo kubafasha gukodesha inzu (mu gihe cy’amezi atatu) ndetse n’ibyo kurya.

Iki gitangazamakuru kandi cyamenye ko mu bari baje gufata ubu bufasha harimo n’abari barasabwe kujya gushaka ahandi baba cyangwa bagacumbika muri bene wabo; gusa bizezwa kuzahabwa inkunga mu gihe iyo Leta yabageneye yari kuba yabonetse.

Abavuganye n’itangazamakuru bavuga ko bakigera muri iyi nkambi birukanwe na Ishimwe Pacific usanzwe ari Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Bavuga kandi ko hejuru yo kubirukana uyu muyobozi yanageretseho kubatuka abita ’imyanda’.

Umwe mu baturage yumvikana avuga ko Visi-Meya “nijoro yaje aravuga ngo ’nimukure umwanda mu gipangu. Twahindutse umwanda.”

Undi yumvikana yibaza ati: “Umuyobozi muzima afate abagore bafite abana ajye kubaraza rwantambi ngo nibamukurire umwanda ku muhanda? Ni ukuri saa tanu za nijoro yatubabaje. Ngo nibamukurire umwanda mu muhanda?”

Bwiza dukesha iyinkuru yagerageje kuvugisha Visi-Meya Ishimwe Pacific kuri iki kibazo, gusa ubutumwa umunyamakuru yamuhaye ku rubuga rwa WhatsApp yabusomye ahita kuruca ararumira.

Kuri ubu iminsi imaze kuba itatu bariya baturage barimo abadamu batwite n’abafite abana barara hanze, yemwe nta n’ibikoresho birimo n’iby’isuku bafite.

Hagize andi makuru tumenya kuri iki kibazo tuzayabagezaho twihuse.

MUBICUNEWS.COM

Similar Posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *