Gatsibo: Umuyobozi wa Sacco yatawe muri yombi,umucunga mutungo aburirwa irengero.

author
0 minutes, 26 seconds Read

Gatsibo: Umuyobozi wa Sacco yatawe muri yombi,umucunga mutungo aburirwa irengero.

Umwalimu Sacco Kabarore umukozi waho yabibye agera kuri miliyoni 37 aburirwa irengero.

Amakuru yagiye ahagaragara, ubwo hatangiraga iperereza ryakorwaga n’ababishinzwe ku gicamunsi cyo ku wa

29 Gicurasi 2023, bivugwa ko Koperative Umwarimu  Sacco Kabarore yibwa amafaranga y’u Rwanda        agera kuri miliyoni mirongo itatu na zirindwi (37000000 FRW).

Ingenzi news dukesha iyi nkuru yavuganye n’umuyobozi w’umwalimu Sacco, Uwambaje Laurence agira ati” Amakuru avugwa ni ukuri Umwalimu Sacco wibwe, ariko ntamuntu wo hanze watwibye, ahubwo umwe mu bakozi bacu niwe watwibye.”

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry nawe yatangaje ko hibwe miliyoni 37, akibwa taliki 26 Gicurasi 2023, bikaba bicyekwa ko yibwe n’umucungamutungo Mukabaramba Françoise wari wasigariyeho umuyobozi wa Sacco.

Ubwo amakuru yamenyekanaga iperereza ryahise ritangira, hafashwe Manager wa Umwarimu Sacco, Umuhoza Jacqueline ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB, Kabarore,

Biravugwa ko ubwo byabaga Umuhoza Jacqueline yarari muri konje, naho Mukabaramba Françoise uri gushakishwa biravugwa ko yaba yaragiye mu gihugu cya Uganda anyuze ku mupaka wa Kagitumba. Mugihe Mubicunews twamenya andi makuru avugwa kuri kino kibazo ntituzazuyaza kuyabaha.

MUBICUNEWS.

Similar Posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *