BOMBORI BOMBORI HAGATA YA PREZIDA WA CONGO Tshisekedi NDETSE NUWO BAHORA BAHANGANYE Moise Katumbi

author
0 minutes, 47 seconds Read

Biravugwa ko Perezida Tshisekedi yari yivuganye Moise Katumbi Imana ikinga akaboko!

Amakuru aturuka muri Rebulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko Perezida Felix Tshisekedi yari yapanze umugambi wo kwica Umunyapolitiki Moise Katumbi batavuga rumwe ariko biza kurangira arusimbutse.
Inkuru yasohowe  na Israel Zito Tetela  umwanditsi mukuru wa radiyo  “Les Griffes “ ikore mu mujyi wa Lumbumbashi aho Moise Katumbi afite Abayoboke besnshi, ivuga  ko ari umugambi wapanzwe na Perezida Felix  Tshisekedi ,ubwo abatavuga rumwe n’Ubutegetsi bwe baheruka mu myigaragambyo i Kinshasa kuwa          20 Gicurasi 2023.

Israeli Zito Tetela , yasohoye inkuru ivuga ko Perezida Tshisekedi mu buryo bw’ibanga rikomeye cyane, yasabye Minisitiri w’Umutekano na Mayor w’Umujyi wa Kinshasa, gutegura uko bazivugana Moise Katumbi ubwo azaba ari mu kivunge cy’abigaragambya kuri uwo munsi.

Aba, ngo baje gutegura umukomando wo mu ngabo za FARDC ukomoka mu ntara ya Kasayi ku ivuko rya  Perezida  Felix Tshisekedi, bamusaba kwiyoberanya no gukoresha ubumenyi afite mubya gisirikare, kugirango azahengera Moise Katumbi ari mu kivunge cy’abigaragambya  maze amurase urufaya rw’amasasu.

Aya makuru ,akomeza avuga ko muri iyo myigaragambyo yo kuwa 20 Gicurasi 2023, amasasu agera kuri atandatu yarashwe ku modoka yari itwaye Moise Katumbi hagamijwe ku muhitana, ariko Imana ikinga akaboko ntihagira na rimwe rimufata ,gusa ngo rimwe ryaje gufata umwe mu bashinzwe umutekano we riramukomeretsa ahita ajyanwa mu bitaro.

Ubu mu ntara ya Katanga ahabarizwa abarwanashyaka benshi ba Moise Katumbi, bariye karungu ndetse baha gasopo Perezida Felix Tshisekedi, bamubwira ko niyibeshya kwica Moise Katumbi, DR Congo izahita imera nk’igihugu kidafite Ubuyobozi.

Abashigikiye Moise Katumbi muri Katanga , bavuga bazahita bashoza intambara ku butegetsi bwe mu gihe afite nd’indi ya M23 itamworoheye.

Abanyakatanga kandi, bavuga ko Perezida Felix Tshisekedi, abangamiwe cyane n’umukandida wabo Moise Katumbi ndetse ko ari gukoresha ibishoboka byose, kugirango nti bazahurire mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2023 ,kubera gutinya igikundiro afite mu Banye congo bashobora kumuhundagazaho majwi.

MUBICUNEWS.COM

Similar Posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *