Umujenosideri ruharwa wibasiye Abatutsi mu 1994 yatangiye kuburanishwa

author
0 minutes, 47 seconds Read

Umujenosideri ruharwa wibasiye Abatutsi mu 1994 yatangiye kuburanishwa

Fulgence Kayishema, wari nimero ya mbere mu bashakishwa kubera uruhare rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagejejwe imbere y’urukiko rwa Bellville i Cape Town, Afurika y’Epfo, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023.

Nyuma yigihe kirekire hafi imyaka 22 ashakishwa, Kayishema  wari waraburiwe irengero kera kabaye yaje gutabwa muri yombi muri iki cyumweru turimo ,afungiwe muri Gereza ya Pollsmoor mu Mujyi wa Cape Town          aho ategerereje icyemezo gishobora gutuma yoherezwa mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, nibwo Kayishema yatawe muri yombi, afatiwe mu mujyi wa Paarl, mu gikorwa gihuriweho n’abayobozi ba Afurika y’Epfo n’itsinda  rishinzwe guhiga bukware abakekwaho kugira uruhare muri  Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bihisha ubutabera.

Ni itsinda riyobowe na Serge Brammertz  Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, .

Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi mu 2001.

Yashinjwe ibyaha bya Jenoside birimo kuba umufatanyacyaha w’abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Komine Kivumu, hagati y’itariki ya 6 n’iya 20 Mata 1994.

Tariki ya 15 Mata 1994, Kayishema yategetse kandi acura umugambi wo gusenya Kiliziya ya Nyange, yarimo Abatutsi barenga 2000 babuze uko basohokamo bagapfiramo.

Fulgence Kayishema, afatwa nk’Umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaragaje umuhate wo kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa.

Yagerageje kwihisha imyaka igera kuri 22 yose akwepa Ubutabera, gusa birangira atawe muri yombi ku gicamunsi cyo kuwa 24 Gicurasi 2023.

Serge Brammertz avuga ko bagerageje uburyo bwo guta muri yombi inshuro nyinshi Fulgence Kayishema ntibikunde, kubera ko hatabagaho ubufatanye n’ubuyobozi bw’igihugu yabaga abarizwagamo, ariko ubu arashimira ubuyobozi bwa Afurika Y’Epfo, ubufatanye yagaragaje bwo kumuta muri yombi agashyikirzwa ubutabera, akaryozwa ibyo yakoze.

Serge Brammertz  yakomeje  avuga ko Jenoside ari icyaha gikomeye, Umuryango mpuzamahanga wiyemeje ko abayikoze bazakurikiranwa kandi bagahanwa.

Ifatwa no gutangira kuburanishwa kwa  Kayishema Fulgence rigaragaza ko abayikoze bazakomeza gukurikiranwa bakabihanirwa, hatitawe ku gihe n’imyaka bizamara.

MUBICUNEWS.COM

Similar Posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *