Military parades are practiced until perfect synchronization is achieved.

Breaking News: Byakomeye Mu gace ka Mutaho hari kubera Imirwano ikomeye ihanganishije FDLR na FARDC

author
0 minutes, 38 seconds Read

Breaking News: Byakomeye Mu gace ka Mutaho hari kubera Imirwano ikomeye ihanganishije FDLR na FARDC.

Breaking News: Byakomeye Mu gace ka Mutaho hari kubera Imirwano ikomeye ihanganishije FDLR na FARDC.

Abantu  Basaga 12 nibo bamaze kugwa mu mirwano ihanganishije inyeshyamba za FDLR zihanganye n’ingabo za Leta FARDC bapfuye amakara.

Iyimirwano ikomeye irimokubera mu gace ka Mutaho kari muri 15 km ujya mu mujyi wa Goma, akaba ari muri teritwari ya Nyiragongo, muri Kivu y’Amajyaruguru, isoko y’amakuru ya MUBICUNEWS.COM ivuga ko kurasana kwatangiye mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.

Ababyiboneye n’amaso bavuga ko habaye gushwana hagati y’abasikikare ba Leta n’abarwanyi ba FDLR bapfuye amakara yatwitswe n’abarwanyi ba FDLR, nyuma ingabo za Leta zikayaruza akiri mw’itanura zikayapakira mu modoka zishaka kujya kuyagurisha mu mujyi wa Goma,aho amakara abona umugabo agasiba undi.

Ababibonye bavuga ko iyo mirwano yahereye ubwo kurasana biratangira, umwe mu bakozi b’imiryango itabara imbabare Croux Rouge utashatse ko amazina ye atangazwa mu kiganiro cyihariye yagiranye na bimwe mubinyamakuru byandikirwa muri Goma no munyengero zayo  yavuze ko imirwano yahoshoroye mu masaha ya

saa cyenda bakaba bamaze kubarura imirambo y’abarwanyi 8 ba FDLR biciwe muri iyo mirwano, mu gihe ingabo za leta FARDC bamaze kubarura bane, abandi 10 bakaba bakomeretse.

Ubwo twandikaga iyi nkuru hari andi makuru yavugaga hari ibiganiro bitangijwe n,abacancuro b’Abarusiya hagati ya FDLR na FARDC ,twashatse kumenya icyo uruhande rw’ingabo za Leta zibuvugaho duhamagara Lt.Col Ndjike Kaiko Umuvugizi wa Operasiyo Zokola II ntiyabasha kutwitaba.

MUBICUNEWS.COM

 

Similar Posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *